Saturday, May 9, 2009

INKURU ZIBABAJE KANDI ZITANGAJE ZAKOZWE I MINEMBWE

1. Nabonye umwana w’imyaka 12 afatwa k’ungufu n’abasirikari, bukeye umwana arapfa. Ntacyakozwe. Ababyeyi bararize barihanagura.

2. Umukobwa NYIRABYATSI yagiye kumesa, sé amusangayo amufata ku ngufu. NYIRABYATSI bamujyana mu bitaro, bagezeyo arapfa. Ese, uwo mugabo yari kuregwa nande, indishi z’akababaro zazahabwa nde mu gihe habaye urubanza?

3. Umuntu yatonganye na mugenzi we, ngo bwire aramutema

4. Umupfakazi yasigiwe abana b’abahungu 3, afite baramu be 2 n’Inka 20. Muramu we mukuru akaja agurisha Inka rwihishwa akirira kuko ariwe wari umwungeri wazo. Ba bana bakuze,umukuru atangira guhangana na se wabo ati,ntugomba kongera kutugurishiriza Inka uko ushatse. Abonye agiye kuyigurisha, umwana arayitanga. Nyina nawe abibonye ati’ese aho waheye ungirira nabi,uzageza ryari? Muri ako kanya wa mugabo azabiranwa n’uburakari, atora umupanga amutema ukuboko ngo aka nako aho kahereye kishungereza. Ese, hakorwa iki muri icyo gihe?

5. Umugore w’umupfakazi ntiyumvikanye na muramu we ari umukene. Igihe cy’ihinga kigeze, abanyamuhana bigira inama yo kujya kumutemera Nyamara muramuwe arabihaniza ngo baramenye. Umubyeyi agira ikibazo cyo kubura ibyo- kurya kugeza aho abanyamuhana n’abaturanyi baje guhembura abana. Ese, uyu mupfakazi yakora iki?

6. Umugabo ati, narahumiwe kubona umubyeyi ufite inda atemerwa munzu. Nongera gutangara mbonye ukuntu umupfakazi yasigiwe abana nta binti, akabarera,akabasomesha akabura n’umuntu n’umwe muri famille ye wanamushimira ku mirimo yakoze.

7. Umubyeyi yasigiwe abana 2 n’umugabo we n’umutungo. Bukeye umuryango we uramusezerera ngo n’atahe iwabo.Ubu abana barerwa ari mpfubyi nyina agenda yangara atagira aho aba. Ese,yagira ate?

8. Undi mugabo ati naratangaye kubona abagore babiri batemwa nk’Inka ntihagire inkurikizi namba ndetse abo bagizi ba nabi bakabara barigongoranyije muri korari.

9. Umugabo sapfunwa yatemaguye umukazana we izuba iriva.

10. Umupfakazi yasigiwe abana n’umutungo. Kubera ubwatsi buke, muri iki gihe Inka ntabwo zikiba imuhira zose. Kuba abana buyu mubyeyi bakiri bato batajya mumasuhuriro ngo bamenye Inka zabo; muramu we ntiyumva ko hari inka y’uwo mupfakazi yagurwa kugira ngo imufashe. Nkuko mubizi, guhinga mu Minembwe, n’abagabo ntibakibishobora. Bose batuzwe n’abakozi muzi. Ubu uwo mubyeyi yabuze uko yagira. Iyo abiganiriye baramu be bandi n’abapasiteri, habura uwahangana n’uwo mugabo. Baramugendereye, akamera, nyamara ntabikore. Hakabura uwafata iyambere ngo aje mu Kiraro akubite inka igurwe. Uwo mupfakazi asigaye atuzwe no kugenda ahingira abandi kugira ngo abone ihuzu ye niz’abana. Yarenganurwa ate?

11. Umugore yagiye kunda, umugabo umwe baturanye araza aramutema arapfa.Uwo mugabo n’ubu aratuye,ntacyo bamutwaye kandi ntan’ikibazo afite.

12. Umugabo yirukanye Umugore we baratandukana. Bukeye nyamugore arabyara. None, umuryango w’uwo batandukanye uza kwaka abo bana Nyamara ngo ntushaka nyina wabo bana. Wenda, ntabwo bari barakoranuye,nyamara Umugabo we yari yarashatse undi mugore akoresheje Inka bari batunzi bakibana. Nimutugire inama.

13. Umugabo yasigiwe umupfakazi wa mukuru we n’umutungo. Wa mutungo arawi arabirya. Abana ba mukuriwe bageze igihe cyo kwiga babura ubushobozi nyamara abana ba wamugabo bo bariga. Hakora iki?

14. Pasitori aheruka gufata umwana w’imyaka 3 mwumve amahano. Nubu nta nkurikizi ndetse yarababariwe ngo ni shitani.

15. Umugabo yari yicaranye n’umugore we aganiriza utwana mu kirambi, bota umuriro. Bavuganye n’umugore we ntibumvikana. Nyamugore arahaguruka nk’ugiye kumanura inkwi ku rusenge nkuko bisanzwe. Amanura umuse, awasa Umugabo,aratemba.Abana nibo batabaje abayamuhana ko sekuru apfuye.

16. Umugabo ati, duherutse kubyuka dusanga umurambo w’umubyeyi yishywe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Ninde se babashaka? Nubwo babanya babatwara iki?

17. Umupfakazi aheruka kujya gukamisha inka ze ku kiraro, abana ba mukeba we bamugirira ishyari ngo bagomba ku mwica bagasigarana izo nka. Umusore aragenda, aramufata aramukubita Imana ikinga akaboko. Abantu baratabara basanga agihumeka bamuja na mu bitaro.

18. Abasirikare baheruka guhohotera umwana w’imyaka 10,baramwangiza ntihagira ikibabaho

19. Umupfakazi yasigaranye na baramu be 2 afite abana 4. Baramu be bategura kubaka inzu z’amatafari kandi barazubaka. Uwo mupfakazi ngo yabarushaga Inka. Ati nanjye ngiye kubaka. Barmu be bati, wubake ariko ntukore ku Nka. Biramunanira kuko ntabundi buryo yashoboraga kubonamo amanjanja. Bukeye za Nka zose za wa mupfakazi zirapfa. Abura Inka n’Inzu. Ari wowe wakora iki?

20. Umugabo X yabyaye umukobwa umwe yanga ko yiga, ati umukobwa nuwo gukobwa akazana Inka. Bukeye umwana yiyumvisa ko agomba gucika se akajya kwiga mu kwezi kwa 9. Arabipanga na nyina biraba. Se abimenye, aragenda amugaruza inkoni nyinshi cyane. Bukeye, inkuba iramanuka ikubita wa mugabo n’umugore we, barapfa. Wa mukobwa arerwa na se wabo amugira umureze w’abana be n’umukozi usa n’umucyakara .Ubu uwo mukobwa afite imwaka 30, n’ingorwa kandi ntiyashatswe, atunzwe no guhingir’ andi. Ese, iyo ntimba azayikizwa n’iki? Se we mu manza zo mu ijuru azisobanura ate?

21. Umugabo yashakanye n’umugore babyarana abana 4.Bukeye agenda mu Rwanda gushaka akazi,agezeyo ashaka undi mugore. Ubu abana n’ink’impfubyi kandi bafite se.

22. Pasitori yasambanye na mwarimu kazi wa école de dimanche barabatenga. Nyamugore ahita akurwa ku murimo naho Pasitori ajya mu Rwanda atarasaba imbabazi.Agarutse,icyaha gihita kirangira adasabye imbabazi, asubizwa ku murimo,nubu ni Révérend Pasteur wa paroisse.

23. Natangajwe no kubona umunyamurenge asigaye yishimira agahinda kabwiririye Umukwe, kwa sebukwe, abana, abishwa, babyara kubera impamvu za politike, z’ikanisa n’ibindi.

24. Umugabo yafashe ku ngufu umurezi we kandi afite abagore barenze umwe.

Article 4: Imanza mbonezamubano

Zimwe mu manza zirimo zivuka ziteye gutya:

1. Umugabo yarapfuye asiga abana 2 .Umugore asigara mu rugo ahabyarira abandi bana 2 babyawe n’abagabo batari abo mu muryango wa nyakwigendera. Bukeye uwo mubyeyi arapfa. Mu murage,abana b’umugabo bati ntabwo twasangira umutungo wa papa nabo atabyaye. Mu muco bati habyara impfizi.Umwe mu babyaye umwe muri abo bana aza gusaba ko umuryango umuha umwanawe ndetse akamukwa Kugira ngo aje kumurera.

Wabagira iyihe nama?

2. Umugabo yashatse Umugore apfa batabyaranye. Kuko yari asize umutungo,barumuna b’umugabo baramwirukana. Uwo mugore asanga iwabo barashize(ababyeyi n’abasaza be bose) abura abazimura. Ageze iwabo ahitamo kubyara basazabe kugira ngo areme umuryango wa se. Abyara abana 4 b’abahungu n’umukobwa umwe. Abo bana bakaba barabyawe n’abagabo 3 batandukanye, badakomoka mu muryango yari yarashatsemo kuko yashakaga kubyara basaza be. Mu mibereho ye yari umucuruzi,ageraho yorora n’inka,ibitugwa mbese aba umutunzi ahaka n’abashumba.

Abana batangiye kuba imisore,umuryango wa wamugabo wari warashatse nyina w’abana uza gutwara abana babo.Umubyeyi ati,ntabwo nababyariye ahubwo nabyariye data. Bati sibyo kuko mu muco habyara impfizi. Baramurega mu bagabo,Umugore aratsindwa. Yirukankira kuri ba bagabo bamubyariye ati abana banyu baragiye. Buri wese aza gusaba umwana we yitwaje inkwano.Umugore ahita abwira buri mwana se wamubyaye.

· Ese,uyu mugore afite ubuhe burenganzira ku bana yabyaye?

· Umuryango wa nyakwigendera wo se?

· Aba bagabo bo bite byabo? Niba abana babaye ab’impfizi,ababagabo zakwera nde niba bashaka abana?

· Abana bo se bafite kwihitiramo ?

Umugabo yabyaye abana b’abakobwa 5 arapfa. Umupfakazi arerera abana muri wa mutungo ndetse aranabashingira bose. Akabana n’abuzukuru aribo bamurebera Inka no kumufasha. Bukeye arapfa. Abakobwa be baraza kumuherekeza. Nyuma y’ikigandaro,umuryango uraterana ngo bagabure umutungo w’ababyeyi. Ba se wabo bati,umukobwa ahabwa inka y’amarira hakaragwa abahungu.Bati sibyo kuko nta basaza wabo bafite. Bati umutungo wa famille XX ntiwaja muri famille YY. Inka zari bugaburwe zari 26 n’Intama 12. Kiranura uyu muryango kuko aba bakobwa ntibumva. I salamu nyinshi kuri mwese

Coordinateur wa GLCPD

Ir kazungu jules

No comments:

Post a Comment